Logos Multilingual Portal

Select Language

a b d i k l n p t u

ahari urumuri rwinshi, igicucu kirushaho kuba umukara
Johann Wolfgang von Goethe
akenshi ibintu bibi bikorwa byitiriwe amajyambere ntabwo ari amajyambere na mba, ahubwo ni ibintu bibi gusa
Russell Baker
buri mwanya wacu ntabwo ari kimwe, kandi natwe ntabwo dukomeza kuba kimwe uko ibihe bigenda biha ibindi
Heraclitus
demokarasi ni ukwihitiramo abategetsi b\'ibyigomeke, bamaze kubabwira ibyo mutekereza ko mwifuza kumva
Alan Coren
igice kiruta ibindi mu bitabo by\'inkuru ngufi, ni ijambo ry\'ibanze rivuga ko abo bavugamo ari impimbano gusa
Franklin Pierce Adams
igicucu kivanwaho n\'urumuri rwinshi...cyangwa umwijima mwinshi
Moni Ovadia
igituma iyi si iba mbi ni uko umurego dushyira mu kugirango tunezerwe ari nawo tugira mu kubuza abandi ko babigeraho
Antoine de Rivarol
ishyirahamwe ry\'abogezi ni umurwi w\'abantu babwira umukinnyi ko atari wenyine mu buryo yumva uko ameze
Kenneth Williams
itegeko rya mbere ry\'Itangazamakuru: guhamya ibihuha aho kubirwanya
Alexander Cockburn
iyaba navugaga koko ibyo ntekereza nafungwa cyangwa ngashyirwa mu kigo cy\'abasazi. Sibyo se, ndazi neza ko ari cyo kimwe kuri buri wese.
Roberto Bolaño
iyo umuntu avuze ko azi icyo aricyo umunezero, ushobora guhita wumva ko yawutaye
Maurice Maeterlinck
kamere yo kwica ni, nka kamere nyinshi zindi, kavukire mu kiremwa muntu. Byose birajyana: umuntu n\'urupfu, umuntu n\'ububisha, umuntu n\'amaraso. Ntabwo bishimishije, ariko mu by\'ukuri ni uko ibintu bimeze
Roberto Bolaño
kugeza igihe abantu bazaba bakigura ibintu bidafite akamaro, bizakomeza kuzana inyungu gukomeza kubigurisha
Dick Cavett
kwiba, kwica, gusahura, ibi bintu bita mu mafuti ingoma; amaherezo, aho bagize ubutayu, bakabyita amahoro
Tacitus
kwicuza maze ukongera ugatangira bushya, nguko uko ubuzima bumeze
Victor Cherbuliez
leleviziyo iraryoshye gusumba abantu. Iyaba itari iryoshye, tuba dusanga abantu bahagaze mu mfuruka z\'ibyumba byacu
Alan Coren
nta kintu gikomeye nko kuvumbura umuntu w\'igicucu, iyo yicecekeye
Alonso de Ercilla y Zuñiga
politiki hamwe n\'imibereho y\'abantu bigirwa n\'abantu badafite inshingano nzima n\'ubutwari. Abantu bafite ubwo butwari ntibajya muri politiki
Albert Camus
politiki ni ubuhanga bwo kubuza abantu kwitaho ibintu bibareba
Paul Valéry
tugomba kwitandera ibishya bidakenewe, cyane cyane iyo biyobowe n\'ibitekerezo byumvikana
Winston Churchill
twakwije kw\'isi yose imikino, ariko ntitwakwiije hose umugati
Anónimo
umuntu wese ashaka kuba perizida gutyo cyane ku buryo amara imyaka ibiri abyitegurira kandi anabyiyamamariza twabwo ari uwo kwizerwa kuri ubwo butegetsi
David Broder
umwikeka-amabinga ni umuntu uba azi bike ku biba biba
William S. Burroughs
urumuri rw\'Imana ruhumya isi aho kuyimurikira
Patrick Emin
ushobora kugira ururimi udafite amafaranga, umutungo, ubutegetsi cyangwa urugo, ariko ntushobora kugira amafaranga, umutungo, ubutegetsi cyangwa urugo udafite ururimi
John Searle